IBINTU BIRINDWI BYAGUFASHA KWITEGURA NO KWAKIRA ROHO MUTAGATIFU

AMASOMO Y'UMUNSI MUKURU WA ASENSIYO Isomo ryo mu Gitabo cy'Ibyakozwe n'Intumwa (1,1-11) Tewofili we, mu gitabo cyanjye cya mbere nanditse ibyo Yezu yakoze n’ibyo yigishije byose, kuva mu ntangiriro kugera ubwo ajyanywe mu ijuru, amaze guha intumwa yari yaritoreye amabwiriza ye, abigirishije Roho Mutagatifu. Ni na bo yari yariyeretse nyuma y’ibabara rye ari muzima, abihamya akoresheje ibimenyetso byinshi. Nuko ababonekera mu minsi mirongo ine, abaganirira iby’Ingoma y’Imana. Igihe yariho asangira na bo, abategeka ko batazatirimuka i Yeruzalemu, ahubwo ko bazahategerereza ibyo Imana Data yasezeranye. Arababwira ati «Ni na byo mwanyumvanye: ngo Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu, nyuma y’iminsi mikeya.» Nuko bakaba bateraniye hamwe, maze baramubaza bati «Nyagasani, ubu se ni ho ugiye kubyutsa ingoma ya Israheli?» Arabasubiza ati «Si mwebwe mugenewe kumenya ibihe n’amagingo Data yageneye ubutegetsi bwe bwite, ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi.» Amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona. Uko bagahanze amaso ejuru, Yezu amaze kugenda, babona abantu babiri bambaye imyambaro yererana bahagaze iruhande rwabo. Barababaza bati «Yemwe bagabo b’i Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru? Yezu uwo ubavanywemo akajyanwa mu ijuru, azaza nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.» Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (9, 24-28 ; 10, 19-23) Koko, Kristu ntiyinjiye mu ngoro yubatswe n’abantu yacaga amarenga y’Ingoro y’ukuri, ahubwo yatashye mu ijuru ubwaryo, kugira ngo aduhagararire ubu ngubu imbere y’Imana. 25Kandi ntiyagombaga kwitamba ubwe incuro nyinshi, nk’uko umuherezabitambo mukuru yinjiranaga buri mwaka ahatagatifu rwose amaraso atari aye. 26Iyo biba ibyo, Kristu aba yaragombye kubabara incuro nyinshi kuva isi ikiremwa. Mu by’ukuri, yahingutse rimwe rizima, ibihe byuzurijwe, kugira ngo icyaha agihanagurishe igitambo cye. 27Nk’uko kandi umuntu wese yagenewe gupfa rimwe rizima, nyuma agacirwa urubanza, 28ni na ko Kristu yatuweho igitambo rimwe rizima kugira ngo avaneho ibyaha by’abantu batabarika, nyuma akazaza ubwa kabiri, bitagifite amahuriro n’icyaha, azaniye uburokorwe abamutegereje bose. Kuri ubwo buryo, bavandimwe, dufite ubwizere buhagije bwo kuzataha mu ngoro ntagatifu, tubikesheje amaraso ya Kristu. 20Yaduhangiye inzira nshya kandi nyabuzima, ihinguranya umubambiko, ari byo kuvuga umubiri we. 21Tukaba ubu dufite umuherezagitambo uhebuje uyobora inzu y’Imana. 22Nitumwegerane rero umutima ugororotse n’ukwemera guhamye, dufite umutima wakijijwe inkeke yose y’icyaha n’umubiri wuhagijwe amazi asukuye. 23Nitwikomezemo amizero yacu tudacogora, kuko Uwatugiriye amasezerano ari indahemuka. Ivanjili uko yanditswe na Luka (24, 36-54) Igihe bakivuga ibyo, Yezu ubwe aba nguyu ahagaze hagati yabo, arababwira ati «Nimugire amahoro.» Barakangarana, bashya ubwoba, bakeka ko babonye umuzimu. Nuko arababwira ati «Ubwo bwoba bwose mufite ni ubw’iki? Kandi mutewe n’iki gushidikanya mu mitima yanyu? Nimurebe ibiganza n’ibirenge byanjye: ni jyewe ubwanjye. Nimunkoreho, maze mumenye ko umuzimu atagira umubiri cyangwa amagufwa nk’uko muruzi mbifite.» Avuga ibyo abereka ibiganza n’ibirenge bye. Uko bakamazwe n’ibyishimo ntibanyurwa, baba abo gutangara gusa; noneho arababwira ati «Hari icyo kurya mufite hano?» Bamuhereza igice cy’ifi yokeje; Baracyakira, akirira imbere yabo. Nuko arababwira ati «Ibyo ni byo nababwiraga nkiri kumwe namwe, nti ’Ni ngombwa ko huzuzwa ibinyerekeyeho byose byanditswe mu mategeko ya Musa, mu bitabo by’Abahanuzi no muri Zaburi.’» Aherako ahugura ubwenge bwabo ngo bajye bumva Ibyanditswe. Maze arababwira ati «Handitswe ko Kristu agomba kubabara, maze ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye, kandi ko uhereye i Yeruzalemu abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa, mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. Ibyo ni mwe bagabo bashinzwe kubihamya. Jyeweho ngiye kuboherereza icyo Data yasezeranye. Mwebwe rero, nimube mugumye mu murwa kugeza igihe muzasenderezwa imbaraga zivuye mu ijuru.» Hanyuma abajyana ahagana i Betaniya, maze arambura amaboko abaha umugisha. Igihe akibaha umugisha, atandukana na bo ajyanwa mu ijuru. Bamaze kumupfukamira, bagarukana ibyishimo byinshi i Yeruzalemu. Nuko bagahora mu Ngoro basingiza Imana.

IKINYOMA CY'ABATEGETSI CYICISHA RUBANDA/ICY'UMWAMI NERO CYICISHIJE ABAKRISTU BA MBERE. NUBU BIRABA!
▶︎

IKINYOMA CY'ABATEGETSI CYICISHA RUBANDA/ICY'UMWAMI NERO CYICISHIJE ABAKRISTU BA MBERE. NUBU BIRABA!

IMPAMVU ICYICARO CYA KLIZIYA KIBA I ROMA/BA RUDASUMBWA MU BATAGATIFU. AMATEKA AGERA KU MUTIMA
▶︎

IMPAMVU ICYICARO CYA KLIZIYA KIBA I ROMA/BA RUDASUMBWA MU BATAGATIFU. AMATEKA AGERA KU MUTIMA

URUJIJO KU MABONEKERWA Y'I MEJIGORJE NYUMA Y'IMYAKA 45. IMPAMVU VATIKANI IDAFATA UMWANZURO.
▶︎

URUJIJO KU MABONEKERWA Y'I MEJIGORJE NYUMA Y'IMYAKA 45. IMPAMVU VATIKANI IDAFATA UMWANZURO.

IBIKOMERE BYE TUBIKESHA UMUKIRO.(IZ53,5) PART I
▶︎

IBIKOMERE BYE TUBIKESHA UMUKIRO.(IZ53,5) PART I

Kuki Dr. Bizimana ahatira umucikacumu kuvuga ko yiciwe n’ubwoko bw’abahutu. Tuganire kuri iyi mvugo
▶︎

Kuki Dr. Bizimana ahatira umucikacumu kuvuga ko yiciwe n’ubwoko bw’abahutu. Tuganire kuri iyi mvugo

KUBABARIRA BIRAKUGORA? DORE INTAMBWE CUMI N'EBYIRI ZA NGOMBWA KUGIRA NGO UBIGEREHO!
▶︎

KUBABARIRA BIRAKUGORA? DORE INTAMBWE CUMI N'EBYIRI ZA NGOMBWA KUGIRA NGO UBIGEREHO!

IBINTU 12 YEZU YASEZERANIJE ABUBAHA UMUTIMA WE MUTAGATIFU/BATAGATIFU 2 BABIGIZEMO URUHARE.
▶︎

IBINTU 12 YEZU YASEZERANIJE ABUBAHA UMUTIMA WE MUTAGATIFU/BATAGATIFU 2 BABIGIZEMO URUHARE.

UMVA UKO YEZU YITWARA ABONYE UBURYO ABANTU BAJAGARAYE/SOBANUKIRWA IBY'INDORO YA YEZU!
▶︎

UMVA UKO YEZU YITWARA ABONYE UBURYO ABANTU BAJAGARAYE/SOBANUKIRWA IBY'INDORO YA YEZU!

Intambara yo kuba "Umuntu Muzima" na Patiri Emmanuel Mugiraneza
▶︎

Intambara yo kuba "Umuntu Muzima" na Patiri Emmanuel Mugiraneza

UBURYO UMURYANGO WA RUGAMBA WABANYE NA ROHO MUTAGATIFU
▶︎

UBURYO UMURYANGO WA RUGAMBA WABANYE NA ROHO MUTAGATIFU

NI BABERE URUGERO ABANDI. BEGURIYE AMERIKA UMUTIMA MUTAGATIFU WA YEZU/AMAHEREZO YA BA YEZABELI
▶︎

NI BABERE URUGERO ABANDI. BEGURIYE AMERIKA UMUTIMA MUTAGATIFU WA YEZU/AMAHEREZO YA BA YEZABELI

UBUHAMYA BWANJYE KU MASOMO Y'IKI CYUMWERU: KWAKIRA ABANTU B'IMANA BITERA IMIGISHA
▶︎

UBUHAMYA BWANJYE KU MASOMO Y'IKI CYUMWERU: KWAKIRA ABANTU B'IMANA BITERA IMIGISHA

APOTRE MUTABAZI UVUGA KO BAMWIJEJE KUMUHEMBA KUMUGIRA DEPITE ABAMBISHA ABANTU ARI IBYO BAMUTUMYE?
▶︎

APOTRE MUTABAZI UVUGA KO BAMWIJEJE KUMUHEMBA KUMUGIRA DEPITE ABAMBISHA ABANTU ARI IBYO BAMUTUMYE?

I KIBEHO ABANA BATEWE N'AMASHITANI. BITEYE UBWOBA ARIKO BAYATSINZE. DORE INTWARO BAKORESHEJE.
▶︎

I KIBEHO ABANA BATEWE N'AMASHITANI. BITEYE UBWOBA ARIKO BAYATSINZE. DORE INTWARO BAKORESHEJE.

𝙐𝙠𝙪𝙧𝙞 𝟣4: 𝗔𝗠𝗔𝗧𝗘𝗞𝗔 𝗕𝗔𝗧𝗔𝗞𝗨𝗕𝗪𝗜𝗬𝗘 𝗬𝗔 𝗠𝗨𝗧𝗔𝗚𝗔𝗧𝗜𝗙𝗨 𝗕𝗘𝗥𝗡𝗔𝗗𝗘𝗧𝗧𝗘 😲😳| 𝗨𝗻𝘁𝗼𝗹𝗱 𝗦𝘁𝗼𝗿𝘆 𝗼𝗳  𝗕𝗘𝗥𝗡𝗔𝗗𝗘𝗧𝗧𝗘 By RUSHAATSI
▶︎

𝙐𝙠𝙪𝙧𝙞 𝟣4: 𝗔𝗠𝗔𝗧𝗘𝗞𝗔 𝗕𝗔𝗧𝗔𝗞𝗨𝗕𝗪𝗜𝗬𝗘 𝗬𝗔 𝗠𝗨𝗧𝗔𝗚𝗔𝗧𝗜𝗙𝗨 𝗕𝗘𝗥𝗡𝗔𝗗𝗘𝗧𝗧𝗘 😲😳| 𝗨𝗻𝘁𝗼𝗹𝗱 𝗦𝘁𝗼𝗿𝘆 𝗼𝗳 𝗕𝗘𝗥𝗡𝗔𝗗𝗘𝗧𝗧𝗘 By RUSHAATSI

IKI GITONDO UBUSHINWA NA AMERICA BARWANIYE M23 | RDC BAYIKINNYE UMUTWE | UBURUNDI BUBONYE IMBARAGA
▶︎

IKI GITONDO UBUSHINWA NA AMERICA BARWANIYE M23 | RDC BAYIKINNYE UMUTWE | UBURUNDI BUBONYE IMBARAGA

WABA UFITE AMADENI YENDA KUGUSAZA? ISUNGE UYU MUTAGATIFU. UMVA UKO YATABAYE KARUMELI MU BUTALIYANI
▶︎

WABA UFITE AMADENI YENDA KUGUSAZA? ISUNGE UYU MUTAGATIFU. UMVA UKO YATABAYE KARUMELI MU BUTALIYANI

Ntibisanzwe: Umuryango Dukunde Kiliziya ukoze agashya kuri Paruwasi ya Rambo
▶︎

Ntibisanzwe: Umuryango Dukunde Kiliziya ukoze agashya kuri Paruwasi ya Rambo

IGIHUGU GIKENEYE ABATAKAMBYI KURUSHA ABARIRA N'ABASHINJANYA/ABATAKAMBYI NI BANTU KI? BAMAZE IKI?
▶︎

IGIHUGU GIKENEYE ABATAKAMBYI KURUSHA ABARIRA N'ABASHINJANYA/ABATAKAMBYI NI BANTU KI? BAMAZE IKI?

UMUTIMA WANJYE URASINGIZA NYAGASANI (MAGNIFICAT ANIMA MEA DOMINUM) by Modeste KWIZERA
▶︎

UMUTIMA WANJYE URASINGIZA NYAGASANI (MAGNIFICAT ANIMA MEA DOMINUM) by Modeste KWIZERA