Urumenesha (+lyrics) - Sipiriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe, 1979 - Rwanda
Urumenesha, indilimbo ya Ballet Amasimbi n'Amakombe barangajwe imbere n'umuyobozi wabo Sipiriyani Rugamba. Amaze kumva iyi "version" y'iyi ndilimbo • Urumenesha (+lyrics) - Sipiriyani Rugamba ... yatambutse aliko itayunguruye amajwi, Lucky Murekezi yatwoherereje kandi atazuyaje noneho "version" idafite ikibazo cy'amajwi, tubimushimire cyane. Lyrics: ===== Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. Aramutse umuhigo, Yikoranye intwaro, Nta nyamaswa icika. Anigilije inkota, Icumu aritereye ku kiganza, Umutana utendera mu mugongo, Ni Rumenesha. Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. Afite umuronko, Murore awurega, Akwiza intugu zose. Yashize ivi hasi, Ararenza arekerana umurego, Umuheto uvumera umulirimba, Uw'Urumenesha. Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. Yabwiye abahinda Ati: nimwitaze, Ndabutswe inyamaswa. Mvumbuye isha ndende, Ikulikiwe n'ije mu ishakaka, Ndazikubanga n'ingobe zanjye Z'Urumenesha. Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. Mbonye akanyamaswa, Ubanza ali agakwavu. Kikamase ndeba. SINDASA* turiya, Ndadufata nkajya ndukinisha, Ngahora mbungira ingogo ngusha Mu Rumenesha. Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. Mwumve uwo mulindi ! Haje imbogo ndende, Muratange icyezi. Haje iy'ubukombe, Ikulikiwe n'inzovu rubunga, Ndazikubanga icumu lihoga, Ndi Rumenesha. Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. Inzira y'ishyamba Igendwa n'abayizi, Ntabwo yisukirwa. Sinzi icyo nikanze ! Havumbutse intare y'umugara, Nkura inkota nkora mu rwano. Ndi Rumenesha. Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. Ahumuje umuhigo, Rwego balirimba, Asumba inkuba ihinda. Iyo avuga imyato, Yanamije arohamo imyama, Ntiyaguranwa ingabo nyamwinshi, Ni Rumenesha. Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. ( "Urumenesha" - Sipiriyani Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, 1979, Butare, Rwanda )

Amacumu y'inda (+lyrics) - Sipiriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe, 1987 - Rwanda

1980-1998 KARAHANYUZE MIX | DJ Noodlot | Cécile Kayirebwa, Tarihinda, Kamaliza, Byumvuhore, Rugamba.

MU MAJWI : NYAKIBI NTARARA BUSHYITSI

They Ruled Zaire With Mobutu: The 7 Men in the Shadows and Their Betrayals.

Urungano (+lyrics) - Sipiriyani RUGAMBA & Amasimbi n'Amakombe - 1979 - Rwanda

URUMENESHA By Chorale Christus Regnat

#NOBLE_MARARA ARASHIMA KABUGA #SCOVIA_NDUHUNGIREHE RWAMBIKANYE #KAGAME MUMWIJIMA

GAKONDO | MIX | RWANDA | 2025 # DJ MUNOS

Rumenesha (Ijoro rirakunze) ya Rugamba Cyprien (Itorero ry'igihugu)

⬇︎"Wumva nka Save" , Yumva(ga) ite Save ? Impamvu n’inkomoko y’imvugo

IKI GITONDO LE25|6 IBANGA RYA LETA YA KIVU RIRATANGAJWE, M23 YISUBIJE ICYUBAHIRO BYE BYE TSHISEKEDI

Umuntu ni nk'undi (+lyrics) - Sipiriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe - Rwanda

IMENAGITERO By Chorale Christus Regnat

KARAHANYUZE ZA BURAKEYE ZAKUNZWE KURUSHA IZINDI

Rwanyonga na Rwabugiri

Indinde by Mariya Yohana (Dore Indinde iba Kabiri)

Mama Munyana By Sebanani André

Inkera - (+lyrics) - Sipriyani RUGAMBA & Amasimbi n'Amakombe, 1984, Rwanda

Ben Rutabana - Songs of Ben Rutabana (Indirimbo za Ben Rutabana)

